Inshingano rusange ya Komisiyo

Komisiyo ifite inshingano rusange yo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu

Inshingano zihariye za Komisiyo ku bijyanye no guteza imbere
uburenganzira bwa muntu


Ku bijyanye no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo ifite inshingano zihariye zikurikira:

1° kwigisha no gukangurira Abaturarwanda ibyerekeye uburenganzira bwa Muntu no kugira uruhare mu gutegura gahunda zo kwigisha uburenganzira bwa Muntu;

2° gufatanya n?izindi nzego gushyiraho ingamba zo gukumira ihohoterwa ry’uburenganzira bwa Muntu;

3° gukora no gusakaza raporo ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda buri mwaka n’igihe cyose bibaye ngombwa;

4° gutanga ibitekerezo, ibisabwe cyangwa ibyibwirije, ku mategeko, ku mabwiriza yo mu nzego z?ubuyobozi akurikizwa mu Gihugu no ku mishinga y’amategeko kugira ngo byubahirize amahame shingiro y?uburenganzira bwa Muntu;

5° gushishikariza inzego za Leta zibishinzwe kwemeza Amasezerano Mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa Muntu no kuyinjiza mu mategeko igihugu kigenderaho;

6° gushishikariza inzego za Leta zibishinzwe gutangira ku gihe raporo ku Masezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu;

7° kugaragariza inzego za Leta zibishinzwe ibyakorwa igihe hari ihohoterwa ryakozwe kugira ngo rikosorwe kandi rihanwe hakurikijwe amategeko;

8° gufatanya n’inzego z’ibindi bihugu zishinzwe uburenganzira bwa Muntu, amashyirahamwe akorera mu gihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu bikorwa byo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu.

Inshingano zihariye za Komisiyo ku bijyanye no kurengera uburenganzira bwa Muntu.

Ku bijyanye no kurengera uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo ifite inshingano zihariye zikurikira:

1° kwakira, gusuzuma ibirego no gukora iperereza ku ihungabanywa ry’uburenganzira bwa Muntu;

2° gusuzuma ihungabanywa ry’uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda rikozwe n?inzego za Leta, abantu bitwaje imirimo ya Leta bashinzwe, amashyirahamwe n?abantu ku giti cyabo;

3° gusura ahafungiye abantu hagamijwe kugenzura ko uburenganzira Bwabo bwubahirizwa no gusaba inzego zibishinzwe gukemura ibibazo by’ihohotera ry’uburenganzira bw’abantu bafunzwe byagaragaye;

4° gukurikirana by’umwihariko iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana, Ubw’umugore, ubw’abantu bafite ubumuga, ubw’abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ubw’impunzi, ubw’abakozi b’abimukira  n’imiryango yabo n’ubw’abageze mu zabukuru;

5° kugenzura iyubahirizwa ry?uburenganzira bwa muntu mu matora no gushyikiriza raporo inzego zibishinzwe.

Ububasha ku bijyanye no gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, bya kinyamaswa cyangwa bitesha umuntu agaciro

Ingingo ya 7bis y’Itegeko No 61/2018 ryo ku wa 25/08/2018 iteganya ko Komisiyo ifite ububasha bukurikira:

1° kugera, nta nzitizi ku nyandiko zose n’amakuru yose bifitwe n’inzego bireba, byerekeye umubare w’abantu bafunzwe, umubare w’ahantu hafungiye abantu n’aho haherereye;

2° kugera nta nzitizi ku makuru yose arebana n’uburyo abantu bafunzwe, bafashwe n’uburyo bafunzwemo;

3° kugera nta nzitizi ahantu hose hafungiye abantu, ku nyubako zaho n’ibikoresho;

4° kuganira mu muhezo igihe cyose n’abantu bafunzwe cyangwa undi muntu wese ushobora gutanga amakuru akenewe;

5º gufata amajwi n’amashusho byafasha Komisiyo mu kurangiza inshingano zayo kandi hubahirijwe ubuzima bwite bw’umuntu.