Komisiyo ifatanyije na Never Again bunamiye Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamata

Ku wa 29 Mata 2022, Abayobozi n’Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu n’aba Never Again Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata basobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Nyamata n’ubutwari bwaranze bamwe mu bahungiye muri Kiliziya ya Nyamata.

Umukozi uyobora abaje gusura Urwibutso rwa Nyamata yavuze ko gusura urwo rwibutso ari ugukomeza kwibuka no guha agaciro Abatutsi barushyinguyemo. Yagize ati ”Urwubatso ruri muri Kiliziya yahoze ari Paruwasi ya Nyamata, ikaba yarahinduwe urwibutso rwa Jenoside ku rwego rw’igihugu kubera abantu benshi bahaguye n’ubwicanyi ndengakamere bwahabereye.”

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, Abayobozi n’Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu n’aba Never Again Rwanda basuye imiryango 12 y’abarokotse Jenoside yatujwe mu Mudugudu wa Kivugiza, mu Kagari ka Murama, ihabwa umuriro ukomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba.

Mu butumwa bwatanzwe uwo munsi, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, yavuze ko abakoze Jenoside bambuye uburenganzira bwa Muntu abo bayikoreye, asaba ko buri wese yajya yubaha uburenganzira bwa Muntu mu kwirinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.

Mukasine yavuze ko umuntu afite agaciro ntagereranywa n’uburenganzira bungana kuri buri wese, kandi ko bugomba kubahirizwa, ko nta we ukwiye kuvutsa undi ubuzima bwe yewe no kuba yabangamira uburenganzira bwe ubwo ari bwo bwose. Yakomeje avuga ko Urugamba rwa mbere rukomeye ari ukwigisha abantu kugira ngo bahabwe amateka n’ibimenyetso bizabafasha guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze kandi ko amateka u Rwanda rwanyuzemo agomba kumenyeshwa abatarayabayemo by’umwihariko urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abazavuka mu bihe bizaza, kuko bituma abantu batibagirwa no kurinda amateka no kwirinda amakuru y’ibinyoma asatira abakiri bato.

Yifurije Abarokotse gukomera no gukomeza inzira yo kwiyubaka batangiye, bigarurira icyizere cyo kubaho kandi bumva ko bafite igihugu kibakunda.