Guteza imbere umugore ni uguteza imbere igihugu

Tariki ya 8 Werurwe 2022, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Huye, umurenge wa Tumba, Akagari ka Cyarwa, mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka, ku rwego rw’Igihugu igira iti: “Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe”. 

Uyu mwaka, Komisiyo  ku bufatanye n’Umuryango utari uwa Leta Strive Foundation Rwanda, yifatanyije n’abagore bo mu Karere ka Huye bibumbiye mu ishyirahamwe Ingoro ihuje ababyeyi’’ribumba amatafari mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

 

Mu butumwa Perezida wa Komisiyo yatanze kuri uwo munsi, yibukije ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ari umwanya wo kuzirikana uruhare rw’abagore mu guharanira uburenganzira bwabo no mu iterambere ry’Igihugu, gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, gusuzuma ibyagezweho no gufata ingamba zihamye zo kurushaho guteza imbere uburenganzira bw’umugore no gukomeza kwigisha no gukangurira  abantu bose kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rigikorerwa abagore. 

 

Perezida wa Komisiyo yibukije ko Leta yakoze byinshi mu guteza imbere uburenganzira bw’umugore, ariko umugore aracyafite imbogamizi zimubuza kubona uburenganzira ahabwa n’amategeko no kugira uruhare rusesuye mu iterambere ry’Igihugu. Zimwe muri izo mbogamizi zishingiye ku muco, kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore, kuba umubare munini w’abagore utaragize amahirwe yo kwiga mu bihe byashize, bityo bikaba bitoroshye kumenya ibyo amategeko ateganya. Umugore akaba akwiye gufata iya mbere agahindura imyumvire ashingiye ku mategeko amurengera n’ibyiza igihugu kimuteganyiriza. 

Komisiyo irasaba buri mugore kwibonamo ubushobozi kuko na we ashoboye, kureba ibyo amategeko amuteganyiriza kandi ntagire isoni cyangwa ubwoba bwo guharanira uburenganzira bwe, kwibumbira mu mashyirahamwe atandukanye no kugana amabanki, bizamufasha kwihangira imirimo ibyara inyungu, kwitabira gahunda za Leta n’izindi zose zimufasha kujijuka, kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu bitabira umurimo.

Komisiyo irasaba kandi abaturage bo mu Murenge wa Tumba n’abagore bibumbiye mu ishyirahamwe Ingoro ihuje ababyeyi’’ kugira uruhare rugaragara mu guhangana n’ibibazo binyuranye byugarije isi muri rusange n’Igihugu cyacu by’umwihariko, harimo n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe, birinda   ibikorwa byose byahumanya ikirere ndetse bakagira uruhare mu kubikangurira abandi. Abagore nibo akenshi bagerwaho n’ingaruka  z’imihindagurikire y’ibihe.

Komisiyo yasabye abagore muri rusange gukomeza kuba ku isonga mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bagira uruhare mu guteza imbere uburenganzira bwa Muntu. 

 

Muri ibyo birori, hasezeranyjwe imiryango 8 yabanaga itarasezeranye imbere y’amategeko.