Amatora akozwe mu mucyo ni umusingi w’iterambere

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibiteganywa mu Itegeko No 19/2013 ryo ku wa 25/03/2013 ryavuguruwe n’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 24/08/2018 rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, mu ngingo yaryo ya 6, agace ka 5, iteganya ko Komisiyo ifite inshingano yihariye yo kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu matora no gushyikiriza raporo inzego zibishinzwe; ku wa 12 Ukwakira 2021, Komisiyo yagiranye ibiganiro n’Abagize Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, baganira ku bijyanye n’imyiteguro y’amatora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze n’ab’Inama z’Igihugu ateganyijwe mu Ukwakira n’Ugushyingo 2021.

 

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu iteganya kuzakora igenzura mu byiciro bitandukanye mbere y’amatora, mu gihe cy’amatora nyirizina na nyuma y’amatora nyirizina, bityo ikaba igomba kubanza kumenya imiterere y’ imyiteguro y’amatora yakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

 

Mu biganiro Komisiyo zombi zagiranye, abazigize bagarutse ku bijyanye n’uburyo iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abatora n’abatorwa mu byiciro byabwo bitandukanye ryitaweho mu myiteguro y’amatora, banasuzumira hamwe uko uburenganzira bwa Muntu bwubahirizwa mu gihe cya COVID-19, cyane cyane no mu gihe cy’amatora.

 

Abagize Komisiyo y’Igihugu y’Amatora basobanuye ko imyiteguro irimbanyije, hakaba hari ibyakozwe n’ibikomeje gukorwa kugira ngo amatora azagende neza. Muri ibyo bikorwa harimo uburyo bwo kwakira kandidatire, ubwo kwiyamamaza, gusobanura uburyo amatora azakorwa kuva ku Mudugudu kugera ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali no ku rwego rw’igihugu, ingengabihe yo gutangaza ibizava mu matora, gutangaza raporo y’imigendekere y’amatora no kuzatangaza urutonde ndakuka rw’abazaba baratowe n’imiyirondoro yabo yuzuye.

 

Abagize Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu bishimiye uburyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yiteguye neza amatora ataha, ikaba izayagenzura nk’uko bisanzwe kandi ikaba izatangaza raporo yayo ku nzego bireba.