UKO WAGEZA IKIREGO CYAWE KURI KOMISIYO

 Gutanga ikirego bikorwa hakoreshejwe uburyo bukurikira: 

 

1. Utanga ikirego anyura ku rubuga (web site) rwa Komisiyo ari rwo www.cndp.org.rw , agakanda ku rurimi akoresha, akajya ahanditse Tanga ikirego 

2. Akuzuza neza ifishi (form) ihari ashyiraho amazina ye,nimero ya telefoni na imeli akoresha, aho abarizwa n’incamake y’ikirego cye.

3. Agashyiraho impapuro yaba afite zerekeranye n’ikirego cye

4. Agakanda ahanditse kohereza 

 

Ahita abona ubutumwa bugufi kuri email bumumenyesha ko ikirego cye cyakiriwe.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, irashishikariza buri wese ufite ikirego cyerekeranye n’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa Muntu, gukoresha ubwo buryo bwihuse kandi bwizewe.