Komisiyo yagenzuye iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu bigo bitandukanye

Kuva ku wa 19 kugeza ku wa 23 Mata 2021, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yakoze igenzura ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu ku bari mu Bigo binyurwamo by’igihe gito n’Ibigo Ngororamuco; igenzura ry’uburenganzira bwa Muntu ku bafite uburwayi bwo mu mutwe bari mu bitaro bibitaho n’igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu ku bageze mu zabukuru. 

Ku bijyanye n’igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu Bigo binyurwamo by’igihe gito n’Ibigo Ngororamuco, hagenzuwe Ibigo Ngororamuco bya Gitagata mu Karere ka Bugesera na Nyamagabe mu Karere ka Nyamagabe; na ho Ibigo binyurwamo by’igihe gito byagenzuwe ni 28 biri hirya no hino mu Rwanda. 

Iryo genzura ryari rigamije kumenya uko uburenganzira bw’abari muri ibyo bigo bwubahirizwa muri rusange, ariko by’umwihariko muri iki gihe cya COVID-19. Hari hagamijwe kandi no kumenya ibibazo baba bafite kugira ngo Komisiyo izakore ubuvugizi ku nzego bireba kugira ngo ibibazo byagaragaye bikemuke. 

Mu byagenzuwe muri rusange harimo kumenya imiterere n’imikorere y’ibyo bigo, kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ibyiciro bitandukanye bw’abari muri ibyo bigo, kugenzura uburenganzira bw’icyiciro kihariye cy’abagore no kumenya ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19 n’ingamba zafashwe zo guhangana n’izo ngaruka.

Komisiyo yahuye n’abari mu bigo bitandukanye byagenzuwe, bagirana ibiganiro ku burenganzira bwabo n’uburyo bwubahirizwa, iganira kandi n’inzego z’ubuyobozi bw’ibyo bigo ndetse n’iz’ubuyobozi bw’Uturere turimo ibigo byagenzuwe, hagamijwe kubagezaho ibyavuye muri iryo genzura no kubyunguranaho inama. 

Mu byagaragariye Komisiyo muri iryo genzura, harimo bimwe mu bibazo by’uburenganzira bwa Muntu bibangamiye abari mu bigo bitandukanye, Komisiyo ikaba yaragiranye ibiganiro n’inzego z’ubuyobozi bw’ibyo bigo ndetse n’ubuyobozi bw’Uturere, kugira ngo bishakirwe ibisubizo. Hari n’ibindi bibazo Komisiyo izakorera ubuvugizi mu zindi nzego kugira ngo na byo bishakirwe ibisubizo, uburenganzira bw’abari muri ibyo bigo bitandukanye barusheho kubahirizwa.