Komisiyo yagenzuye iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Abantu bafite ubumuga

Ishingiye  ku Itegeko N° 19/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu nk’uko ryahinduwe n’Itegeko N° 61/2018 ryo ku wa 24/08/2018, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 6 agace ka mbere ivuga ko Komisiyo ifite inshingano yihariye yo kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu, by’umwihariko iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana, ubw’umugore, ubw’abantu bafite ubumuga, ubw’abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ubw’impunzi, ubw’abakozi b’abimukira n’imiryango yabo n’ubw’abageze mu zabukuru;

 

Kuva ku wa 8  kugezza ku wa 12 Werurwe 2021,  Komisiyo iri mu gikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga  mu bigo bibitaho muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19.  Komisiyo izakora igenzura kandi mu bigo by’amashuri atanga uburezi budaheza n’ubwihariye mu rwego rwo kumenya uko uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bayigamo bwubahirizwa, by’umwihariko uburenganzira ku burezi.

 

Mu mwaka w’2019-2020, Komisiyo yakoze igenzura mu bigo by’abafite ubumuga, isanga uburenganzira bwabo bwubahirizwa cyane cyane uburenganzira ku  mibereho myiza  ariko hakiri ibibazo  bitarakemuka birimo kutagira amakarita agaragaza ibyiciro n’uburemere bw’ubumuga  cyane cyane abana,  kuba hari abatanditse mu bitabo by’irangamimerere, kuba hari bamwe banditswe mu bitabo by’irangamimerere ku bayobozi b’ibyo bigo. Hagaragaye kandi ibibazo by’ubuvuzi, uburezi n’uburere bw’abana bafite ubumuga, ibyo bibazo bikaba byaragejejwe ku nzego bireba biganirwaho. Ni muri urwo rwego Komisiyo  irimo kugenzura uko uburenganzira bw’abafite ubumuga bwubahirizwa n’uko imyanzuro Komisiyo yatanze yashyizwe mu bikorwa. 

 

Komisiyo izanagenzura ibigo byita ku bafite ubumuga n’ibigo by’amashuri atanga uburezi bwihariye n’ubudaheza igamije kumenya uko uburenganzira bw’abafite ubumuga bwubahirizwa, by’umwihariko  muri iki  gihe  cya COVID-19,  no gukora  ubuvugizi ku nzego bireba kugira ngo ibibazo byagaragaye bikemurwe.

 

Muri iryo genzura, Komisiyo yita ku bikurikira birimo kumenya imiterere n’imikorere y’ibigo byita ku bafite ubumuga (imibare y’ababa mu bigo n’ubushobozi bwabyo, imiterere y‘inyubako, imikoranire yabyo n’izindi nzego za Leta…); kumenya uko uburenganzira ku mibereho myiza, ku burezi (uburezi budaheza n’uburezi bwihariye), ku buzima, kubona amakuru no kwandikishwa mu bitabo by’irangamimerere bwubahirizwa muri ibyo bigo; kumenya ibibazo byatewe n’icyorezo cya COVID-19 bikabangamira uburenganzira bw’abafite ubumuga muri ibyo bigo n’ingamba zafashwe  mu rwego  rwo kurengera uburenganzira  bwabo; gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yavuye mu igenzura ryakozwe umwaka ushize n’aho ibibazo byagaragayemo bigeze bikemurwa no gukora ubuvugizi bwa ngombwa kugirango bishakirwe ibisubizo. 

 

Komisiyo izagenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abafite ubumuga mu bigo 41 (hejuru ya 90%) birimo n’ibitanga uburezi bwihariye. Ibyo bigo  biherereye mu Turere 27 kuri 30 kuko mu Turere twa Karongi, Gatsibo na Kirehe nta bigo by’abafite ubumuga bibayo. Utwo Turere n’umubare w’ibigo bizagenzurwa ni Nyaruguru (1), Nyamagabe (1), Huye (3),Ruhango (1), Gisagara (2), Nyanza (2), Muhanga (1), Rusizi (2), Nyamasheke (1), Nyarugenge (1), Kamonyi (2), Rulindo (2), Kicukiro (1), Rwamagana (1), Nyagatare (2), Kayonza (3), Ngoma (1), Rubavu (1), Rutsiro (1), Nyabihu (1),Musanze (2), Gakenke (1), Gicumbi (1), Burera (1), Ngororero (2), Bugesera (2) na Gasabo (3). Hazagenzurwa kandi bimwe mu  bigo by’amashuri bitanga uburezi budaheza.