Komisiyo yagenzuye iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu Nkambi z’Impunzi

Kuva ku wa 8 kugeza ku wa 12 Werurwe 2021, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu iri mu gikorwa  cyo gusura inkambi z’impunzi n’iziba hanze y’inkambi no kugenzura uko uburenganzira bw’impunzi bwubahirizwa mu Nkambi zibarizwamo.

Inkambi z’impunzi Komisiyo izagenzura muri iki cyumweru ni iya Nyabiheke yo mu Karere ka Gatsibo, iya Kigeme yo mu Karere ka Nyamagabe, iya Gihembe yo mu Karere ka Gicumbi, iya Mugombwa yo mu Karere ka Gisagara, iya Mahama yo mu Karere ka Kirehe, iya Kiziba yo mu Karere ka Karongi n’inkambi y’agateganyo ya Bugesera yo mu Karere ka Bugesera.

Komisiyo izagenzura kandi iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’impunzi ziri mu nkambi n’iziba hanze y’inkambi igamije kumenya uko uburenganzira bwazo bwubahirizwa, by’umwihariko muri iki gihe cya COVID-19 no gukora ubuvugizi ku nzego bireba kugira ngo ibibazo byagaragaye bikemurwe.

Mu igenzura ry’inkambi, Komisiyo izamenya uko uburenganzira bw’impunzi bwubahirizwa by’umwihariko mu byiciro byazo bitandukanye harimo abanyantege nke. Komisiyo kandi izamenya uko uburenganzira bw’impunzi ziba hanze y’inkambi bwubahirizwa by’umwihariko ku bijyanye no kuvuzwa, kubona ibyangombwa, kunganirwa mu mategeko, ibijyanye n’uburezi n’ibindi

Komisiyo izamenya kandi ibibazo byihariye impunzi zihura na byo cyane cyane muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19 n’ingaruka cyateje ku mibereho yazo, Komisiyo  izatanga inama  ikore n’ubuvugizi ku nzego bireba kugira ngo ibibazo byagaragaye bikemurwe n’uburenganzira bw’impunzi burusheho kurengerwa,   

Mu igenzura ry’iyubahirizwa ry’Uburenganzira bw’abari mu nkambi z’impunzi, Komisiyo izibanda kuri ibi bikurikira: Uko uburenganzira bw’impunzi bwubahirizwa mu nkambi ahazagenzurwa Uburenganzira  ku icumbi riboneye, kubona ibikoresho by’ibanze no kuba ahantu hafite isuku; Uburenganzira ku buzima (kwivuza), Uburenganzira ku burezi; Uburenganzira ku murimo by’umwihariko muri iki gihe turimo cya COVID 19; Uburenganzira bwo kugira ibyangombwa biranga impunzi; Uburenganzira bwo kubona amakuru harimo n’ajyanye n’icyorezo cya COVID 19 haba mu kwirinda bo ubwabo no kurinda bagenzi babo; Uburenganzira bwo kudakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibya kinyamaswa n’ibitesha umuntu agaciro; ibibazo byatewe n’icyorezo cya COVID-19 ku burenganzira bw’impunzi n’ingamba zafashwe mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwazo. 

Hazagenzurwa kandi uburenganzira bw’ibyiciro byihariye ari bwo Uburenganzira bw’abana cyane cyane: abana bahunze bonyine batari kumwe n’ababyeyi babo cyangwa imiryango yabo; uburenganzira bw’abagore: abatwite cyangwa abonsa uko bahabwa ubufasha bwihariye; uburenganzira bw’abafite ubumuga,  abageze mu za bukuru, n’abafite uburwayi budakira uko bwubahirizwa no kumenya uburyo abarwayi bafite indwara zidakira bitabwaho.

Komisiyo kandi izagenzura ibibazo byihariye impunzi zihura na byo, kugira ngo ibikorere ubuvugizi ku nzego bireba bizashakirwe ibisubizo.