Uburenganzira bw’ibyiciro byihariye mu matora y’Abagize Inzego z’Ibanze buzubahirizwa

                                                                                     

Komisiyo y’Igihugu  y’Uburenganzira bwa Muntu yagiranye ibiganiro na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora  hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo  barebere hamwe ibyerekeye amatora y’Abagize Inzego z’Ibanze ateganyijwe muri Gashyantare na Werurwe 2021. Komisiyo zombi zikaba zaragiranye ibyo biganiro hashingiwe ku biteganywa mu Itegeko N°19/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo nk’uko ryavuguruwe ryahinduwe n’Itegeko N° 61/2018 ryo ku wa 24/08/2018, mu ngingo yaryo ya 6, agace ka 5°, riyiha inshingano yihariye yo kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu matora no gushyikiriza raporo inzego zibishinzwe.

Amatora  ateganyijwe azaba ari ay’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze n’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu nk’uko gahunda igaragaza ibyiciro by’amatora azaba, igihe azabera n’iminsi azamara yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku wa 14/1/2021.

 

Mu nama zagiranye, inzego zombi zasuzumiye hamwe uburyo ibyifuzonama Komisiyo yatanze ku matora aheruka byashyizwe mu bikorwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora; uko iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abatora n’abatorwa mu byiciro byabo bitandukanye ryitaweho mu myiteguro y’amatora; ikumira ry’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa Muntu ryakorwa mu matora ritewe n’imitegurire y’inyandiko zirimo amategeko n’amabwiriza cyangwa ishyirwa mu bikorwa ryayo; uburyo uburenganzira bwa Muntu mu matora buzubahirizwa mu gihe cya COVID-19; uburyo bwashyizweho bwo kwakira indorerezi zo mu mahanga muri iki gihe cya COVID-19; no kugira inama Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku byakwitabwaho mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwa Muntu mu matora.

 

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagaragarije Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ibyakozwe mu rwego rwo kwitegura amatora ndetse n’ingamba yashyizeho zizayifasha gutunganya neza igikorwa cy’amatora hubahirizwa uburenganzira bwa buri cyiciro cy’abazatora, kandi hanubahirizwa ingamba zo kwirinda no kurwanya COVID-19. Hatekerejwe ku babyeyi batwite n’abonsa, hatekerezwa ku bageze mu zabukuru n’abanyantege nke, hatekerezwa ku bantu bafite ubumuga butandukanye cyane cyane abafite ubumuga bwo kutabona. Buri cyiciro kizatora hakurikijwe ingamba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyizeho zigamije kuborohereza gutora batagize ikibabangamira cyangwa icyabatinza ku biro by’itora.  

 

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yishimiye ibiganiro byiza yagiranye na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’ibisobanuro byatanzwe ku bibazo Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yari yagaragarije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Inzego zombi zishimiye imikoranire myiza ihora iziranga nk’inzego zishinzwe kureberera abaturage no kubafasha  gushyira mu bikorwa inshingano yabo yo kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu. Komisiyo zombi zasabye ko Abaturarwanda bazitabira amatora ateganyijwe kandi bakazarushaho kuzirikana ku ngamba zo gukomeza kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19

 

Hateganyijwe ko amatora ku rwego rw’Umudugudu n’Akagari azaba abatora bajya inyuma y’abakandida bihitiyemo, mu gihe ku rwego rw’Umurenge n’Akarere amatora azaba mu ibanga.

Manda y’Abayobozi bo mu Nzego z’Ibanze kuva ku Karere kugeza ku Mudugudu izaba ari imyaka itanu ariko itarengeje manda ebyiri. Mu matora y’Inzego z’Ibanze kandi hazatorwa n’abagize Inama Njyanama kuva ku rwego rw’Akagari kugeza ku rwego rw’Akarere ari na bo bazitoramo abagize Komite Nyobozi ku rwego rw’Akarere.

 Komisiyo igenzura amatora mu byiciro bitandukanye birimo mbere y’amatora nyirizina, imyiteguro yayo n’uburyo uburenganzira bwa Muntu bwubahirizwa mu iyamamazwa ry’abakandida; amatora nyirizina harebwa uburyo uburenganzira bw’abatora n’abatorwa bwubahirizwa; hagaheruka igenzura rya nyuma y’amatora nyirizina, hagenzurwa uburyo uburenganzira bw’abatora n’abatorwa bwubahirizwa, by’umwihariko mu itangazwa ry’amajwi n’igihe cyose habaye  ubujurire.

Amatora atandukanye y’Abagize Inzego z’Ibanze azaba guhera ku wa 20 Gashyantare 2021 kugeza ku wa 19 Werurwe 2021. Ibyavuye mu matora muri rusange bizatangazwa ku wa 23 Werurwe 2021 naho gutegura no gutanga raporo isoza igikorwa cy’amatora bizaba bitarenze tariki ya 20 Mata 2021.