Itangazamakuru rigira uruhare mu guteza imbere uburenganzira bwa Muntu

Ku wa 2 Ukuboza 2020, Komisiyo yahuguye bamwe mu banyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda. Ayo mahugurwa ku burenganzira bwa Muntu akaba yaratanzwe mu rwego rwo kwitegura kwizihiza ku nshuro ya 72 isabukuru y’Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu izizihizwa ku wa 10 Ukuboza 2020. Yari agamije kandi kugira ngo itangazamakuru rizafashe mu gukangurira abanyarwanda amwe mu mahame remezo y’uburenganzira bwa Muntu n’ibikubiye muri amwe mu Masezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, MBUNGIRAMIHIGO Peacemaker wifatanyije na Komisiyo muri icyo gikorwa, yasabye abanyamakuru gukurikira neza ayo mahugurwa kugira ngo bakomeze gukorera abaturage ubuvugizi ku bibazo byabo babisobanukiwe, cyane cyane ibijyanye n’ihungabanywa ry’uburenganzira bwabo kugira ngo bikemuke. Yabasabye kandi kwerekana ahakiri intege nke kugira ngo binozwe mu rwego rwo kugira ngo gahunda zose u Rwanda rwiyemeje mu byiciro bitandukanye by’uburenganzira zizagerweho abanyarwanda babigizemo uruhare.

Perezida wa Komisiyo, MUKASINE Marie Claire ubwo yafunguraga ayo mahugurwa, yavuze ko abanyamakuru bayateguriwe kugira ngo barusheho kugira ubumenyi mu bijyanye n’uburenganzira bwa Muntu muri rusange n’ibijyanye n’Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu by’umwihariko. Yasobanuye ko iryo Tangazo ari ryabaye umusingi w’amasezerano atandukanye yagiyeho ndetse n’amategeko y’ibihugu byashyizeho.

Perezida wa Komisiyo yavuze ko ayo mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kwifashisha abo banyamakuru kugira ngo bamenyekanishe ibikubiye muri iryo Tangazo ndetse no mu Masezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono binyuze mu bitangazamakuru byabo. Yavuze ko Komisiyo izirikana cyane uruhare rw’itangazamakuru mu guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abaturage no mu gufasha gukosora ibitagenda neza.

Yashimiye itangazamakuru kuri byinshi riba ryabonye nk’ijisho ry’abaturage mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu bifasha Komisiyo mu nshingano zayo zo kugenzura iyubahiririzwa ry’uburenganzira bwa Muntu no kubuteza imbere. Komisiyo ikaba hari ibyo ikora kubera ko yabibonye mu itangazamakuru.

Ayo mahugurwa yabaye muri gahunda y’icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa Muntu cyateguraga kwizihiza isabukuru y’Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu ku nshuro ya 72. Perezida yasabye abanyamakuru kugira uruhare rusesuye mu gukora ubukangurambaga  bugamije kugeza kuri benshi amahame y’uburenganzira bwa Muntu akubiye muri iryo Tangazo no mu Masezerano Mpuzamahanga atandukanye bahuguweho.

Mu biganiro byatanzwe n’Abakomiseri harimo ikijyanye no gusobanura ingingo z’ingenzi ziteganywa mu Masezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bwa Muntu mu by’Imbonezamubano na Politiki; mu Masezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bwa Muntu mu by’Ubukungu, Imibereho Myiza n’Umuco n’ikiganiro ku ruhare rw’Itangazamakuru mu guteza imbere uburenganzira bwa Muntu.

Hanatanzwe n’ikiganiro ku cyo amategeko y’u Rwanda ateganya ku Bantu bafite ubumuga ahuzwa n’uburenganzira bwa Muntu muri rusange. Icyo kiganiro cyatanzwe n’uwari uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu bufatanye bwa Komisiyo n’izindi nzego zifite uburenganzira bwa Muntu mu nshingano zabo.

Nyuma y’amahugurwa, abanyamakuru bunguranye ibitekerezo n’ababahuguye aho bagiye bagaruka kuri zimwe mu ngingo mu zigize Amasezerano Mpuzamahanga bahuguweho bazihuza n’ishyirwa mu bikorwa ryazo mu byiciro bitandukanye by’uburenganzira bwa Muntu.

Abanyamakuru biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu gusakaza amahame remezo y’uburenganzira bwa Muntu babinyujije mu nkuru n’ibiganiro bakora cyangwa bandika, cyane cyane mu gihe isi yose yitegura kwizihiza isabukuru y’Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu.