Komisiyo yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa bya 2019-2020

Nk’uko bisanzwe buri mwaka, Komisiyo y’Igihugu  y’Uburenganzira bwa Muntu ishyikiriza Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe Yombi, raporo y’ibikorwa  by’umwaka urangiye  na gahunda  y’ibikorwa by’umwaka  ukurikiyeho. Uyu mwaka, icyo gikorwa cyabaye ku wa 14 Ukwakira 2020. Iyo raporo ikaba ishingiye ku  bikorwa byakozwe huzuzwa inshingano ebyiri nkuru itegeko riha Komisiyo ari zo guteza imbere uburenganzira bwa Muntu no kurengera uburenganzira bwa Muntu. 

Ibikorwa byakozwe mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwa Muntu, harimo kwakira no gukurikirana ibirego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa Muntu, kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu matora y’Abasenateri, kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu ku byiciro bitandukanye bigizwe n’abantu bafite ubumuga, mu bigo by’abageze mu zabukuru, mu nkambi z’impunzi, muri gereza na kasho z’Ubugenzacyaha, mu bigo bnyurwamo igihe gito no mu bigo ngororamuco. Hagenzuwe kandi iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, hanakorwa ubushakashatsi ku mirimo ibujijwe ikoreshwa abana no ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu ku mirimo yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.

Ku bijyanye no kurengera uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo yakurikiranye ibirego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa Muntu 763, birimo ibirego 438 (57.4%) byayigejejweho mu mwaka w’2019-2020 n’ibirego 325 (42.6%) byari bigikurikiranwa mu mpera z’umwaka w’2018-2019. Muri byo, 368 byarakemutse, 130 byashyikirijwe inzego zibishinzwe ngo zibikemure, 109 byarasuzumwe ba nyirabyo bagirwa inama yo kubijyana mu zindi nzego zibishinzwe, ibirego 28 Komisiyo yarabisuzumye isanga nta hohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ririmo, 85 byari bigikurikiranwa. Ibiza ku isonga ni iby’uburenganzira ku mutungo, uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe n’uburenganzira ku butabera.

Ku bijyanye n’amatora y’Abasenateri, Komisiyo yagenzuye ibikorwa by’imyiteguro, ibyo kwiyamamaza kw’abakandida n’iby’amatora nyirizina y’Abasenateri mu Turere 30 tugize Igihugu, mu mashuri makuru na za kaminuza bya Leta n’ibyigenga. Yasanze ibyateganywaga n’amategeko byarubahirijwe, cyakora isaba ko hajya hateganywa impapuro zabugenewe zo kubariraho amajwi y’abakandida zishobora kumara igihe zibitswe neza no guhitamo ahabera amatora ku buryo hose haba hatabangamiye abafite ubumuga  mu rwego rwo kunoza imigendekere y’amatora y’ubutaha.

Ku igenzura mu bigo by’abafite ubumuga 39 byarimo abantu 3046, Komisiyo yasanze uburenganzira ku mibereho myiza no ku burezi bwubahirizwa, cyakora Komisiyo yasanze bimwe muri ibyo bigo, bifite umubare udahagije w’abarimu bafite ubumenyi bwihariye bwo kwigisha abantu bafite ubumuga, hakaba n’ikibazo cy’ibikoresho byabugenewe bidahagije mu mashuri atanga uburezi budaheza.

Ku bijyanye n’igenzura mu bigo 10 by’abageze mu zabukuru birimo abageze mu zabukuru 152 n’ingo 4 z’Impinganzima zarimo abageze mu zabukuru 187, Komisiyo yasanze uburenganzira ku mibereho myiza, kuvuzwa, gusura no gusurwa n’imiryango cyangwa inshuti zabo n’uburenganzira ku myemerere no kumenya amakuru bwubahirizwa. Komisiyo yasanze ariko ibyinshi mu bigo byita ku bageze mu zabukuru bifite ikibazo cy’amikoro make

Ku bijyanye n’igenzura mu nkambi y‘agateganyo ya Gashora n’inkambi z’impunzi za Mugombwa, Kigeme, Kiziba, Gihembe, Mahama na Nyabiheke, Komisiyo yasanze uburenganzira bw’impunzi bwubahirizwa, ariko yasanze hari zimwe mu nyubako zishaje cyane mu Nkambi ya Mugombwa, Kiziba, Kigeme na Gihemben’ikibazo cy’isuku nke iterwa n’ikimoteri n’umuyoboro w’amazi yakoreshejwe mu nkambi ya Gihembe. 

Ku bijyanye n’igenzura muri gereza 12 zari zifungiyemo abantu 66.082 na kasho z’ubugenzacyaha 105 zari zifungiyemo abagera ku 2.702, Komisiyo yasanze uburenganzira bw’ibanze bwubahirizwa, cyakora inasanga uburenganzira bw’imfungwa bwo kuburanishwa mu gihe giciriritse muri za Gereza zagenzuwe butarubahirijwe uko bikwiye kuko hari bamwe mu bahafungiye bamaze amezi atandatu (6) batarahamagarwa na rimwe ngo baburanishwe. Hari n’ikibazo cy’ubucucike mu magereza yagenzuwe uretse muri Gereza za Nyanza na Nyamagabe. 

Ku bijyanye n’igenzura mu bigo binyurwamo by’igihe gito 27 byo mu Turere 27 byarimo abantu 2715 bagizwe n’abahungu 167 (6.15%), abakobwa 14 (0.52%), abagabo 2312 (85.16%) n‘abagore 222 (8.18%). Hagararagaye kandi abana bato 14 bari kumwe na ba nyina; Komisiyo yasanze uburenganzira bw’ababirimo bwubahirizwa cyane cyane ku birebana n’imibereho myiza yabo. Komisiyo yasanze ariko inyubako z’ibigo binyurwamo by’igihe gito zikwiye kuvugururwa zigashyirwamo ibyangombwa bifasha abo byakira guhinduka no kugira imyitwarire iboneye. 

Ku bijyanye n’igenzura mu Bigo Ngororamuco bya Gitagata na Nyamagabe, Komisiyo yasanze hari intambwe imaze guterwa mu kubahiriza uburenganzira bw’abahagororerwa kuko bifite amategeko abigenga kandi bikaba bifite gahunda zihamye zirimo kwiga amashuri abanza ku bana bato n’inyigisho zinyuranye zirimo ubumenyi ngiro zihabwa abakuze. Cyakora Komisiyo yasanze hari ikibazo cy’abakozi bacye ugereranyije n’abateganyijwe ku mbonerahamwe z’imirimo z’ibyo bigo. 

Komisiyo yagenzuye iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu gihe cya COVID-19 aho yasanze ingamba zose zashyizweho na Guverinoma zari zigamije kurinda no kurengera uburenganzira ku buzima bw’abaturarwanda. 

Ku bijyanye n’ubushakashatsi ku mirimo ibujijwe ikoreshwa abana n’ingaruka zayo ku burenganzira bwabo mu Turere 11, habajijwe abana 421 basanzwe aho bakoreraga imirimo bagizwe n’abahungu 291(69.1%) n’abakobwa 130 (30.9%), hanabazwa abantu bakuru 163 bakora munzego zitandukanye zikurikirana uburenganzira bw’abana. Komisiyo yasanze hari abana bari mu byiciro bitandukanye bakora iyo mirimo. Mu mpamvu zagaragariye Komisiyo harimo amikoro make, ubupfubyi, amakimbirane mu miryango n’imyumvire mibi y’ababyeyi. Komisiyo isanga hakwiye kongera imbaraga mu gukumira imirimo ibujijwe ikoreshwa abana n’indi yose ibangamira uburenganzira bwabo. 

Ku bijyanye n’ubushakashatsi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu ku mirimo yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusangebwakorewe mu turere 15, ahabajijwe abantu bo mu ngo zimuwe ku mpamvu z’inyungu rusange 1037 n’abantu 57 baturuka mu nzego zitandukanye, nyuma y’ibyayigaragariye, Komisiyo isanga urutonde rw’ibiciro by’ubutaka n’ibyabukoreweho bikwiye kujya bivugururwa buri mwaka. 

Isanga kandi hakwiye kwihutisha ishyirwaho ry’ Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imiterere, imikorere n’inshingano by’abagize Komite zishinzwe kugenzura imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange riteganywa n’ingingo ya 8 y’itegeko n° 32/2015 ryo kuwa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange. Mu rwego rwo kunoza ibikorwa byo kwimura abaturage ku mpamvu z’inyungu rusange.

Ku bijyanye no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo yakanguriye abaturarwanda ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu binyuze mu biganiro, mu kwizihiza iminsi ngarukamwaka y’uburenganzira bwa Muntu, mu mahugurwa, mu ikinamico, muri gahunda z’Inteko Rusange z’abaturage, mu muganda no mu biganiro kuri radiyo na televiziyo.

Mu mwaka w’2020-2021, Komisiyo izakomeza gukurikirana ibirego bijyanye n’ihungabana ry’uburenganzira bwa Muntu, kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu muri za gereza, kasho z’ubugenzacyaha, Ibigo binyurwamo igihe gito, ibigo ngororamuco, ibigo by’abageze mu zabukuru, ibigo by’abafite ubumuga n’inkambi z’impunzi, kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana n’ubw’abafite ubumuga hifashishijwe Abakorerabushake ba Komisiyo (ODE), kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu Matora y’ Abagize Inzego z’ibanze, gukora isesengura ry’uko uburenganzira bwa Muntu bwifashe mu gihugu, gukora ubushakashatsi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’ibikorwa y”Igihugu y’uburenganzira bwa Muntu.