ITANGAZO RYA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’UBURENGANZIRA BWA MUNTU KU IFUNGWA RY’AGATEGANYO RYA RUSESABAGINA PAUL

Ku wa 16/9/2020, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yasuye Bwana RUSESABAGINA Paul aho yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, ishingiye ku ngingo ya mbere, agace ka 4° y’Itegeko N° 61/2018 ryo ku wa 24/08/2018 rihindura itegeko N° 19/2013 ryo ku wa 25/03/2013, riha Komisiyo inshingano yo kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abantu bafunze.

Komisiyo yagiranye ikiganiro mu muhezo na Bwana Rusesabagina, baganira ku mibereho ye aho afungiye, mu gikorwa cyari kigamije kureba uko uburenganzira bwe bwubahirizwa mu bijyanye n’imibereho myiza no guhabwa ubutabera buboneye.

Muri rusange,  Komisiyo yasanze uburenganzira bwe ku mibereho myiza bwubahirizwa ibyo bikaba bigaragazwa ni uko afungiye mu cyumba cye yihariye, cyagutse, kirimo isuku, urumuri n’umwuka bihagije, gifite ibiryamirwa bikwiye, inzitiramibu, ndetse gifite ubwiherero n’ubwiyuhagiriro busukuye. Afite imyambaro ihagije, isukuye kandi ibitswe neza. Komisiyo kandi yasanze ahabwa ifunguro rikwiye kandi rijyanye n’ubuzima bwe, inshuro eshatu (3) ku munsi, ndetse ahabwa amazi meza yo kunywa igihe cyose ayakeneye.

Ku bijyanye n’uburenganzira bwe ku buzima burubahirizwa kuko igihe cyose yabaga afite ikibazo kijyanye n’ubuzima yajyanwaga kwa muganga agahabwa ubufasha bukwiye n’imiti akeneye. By’umwihariko, arindwa kwandura icyorezo cya COVID-19 kuko ahabwa ibikoresho bya ngombwa byo kwirinda ndetse n’abamusura bagasabwa kugaragaza icyemezo cy’uko batanduye Covid -19. Yoroherejwe kuvugana kuri telefone n'abo mu muryango we baba hanze y’Igihugu; kandi yamenyeshejwe ibyaha aregwa agifatwa kandi inyandiko zimufunga by’agateganyo (PVA, MAP) zujujwe uko bikwiye. Mu gihe cyo kubazwa, uburenganzira bwe bwo kudakorerwa iyicarubozo n’ibindi bikorwa by’ubugome cyangwa bitesha umuntu agaciro, bwarubahirijwe.

Ku bijyanye n’abunganizi, yihitiyemo abunganizi mu mategeko babiri (2) ku rutonde rw’abunganizi yari yahawe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, kandi ahabwa umwanya wo kuvugana nabo mu muhezo no gutegurana dosiye.

Igihe giteganywa n’amategeko cyo kuba dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ivuye mu Ubugenzacyaha, igihe cyo kuba yaregewe Urukiko, ndetse n’igihe ntarengwa Urukiko rugomba kuba rwaburanishije urubanza kandi rugafata icyemezo ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, cyarubahirijwe;

Komisiyo yabonanye n’abahagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), Ubushinjacyaha bukuru (NPPA) , Polisi y’Igihugu (RNP) n’abunganizi ba Bwana Rusesabagina Paul, bavugana ku byavuye mu gikorwa cyo gusura Rusesabagina. Komisiyo kandi yaboneyeho umwanya wo gukorera ubuvugizi Bwana Rusesabagina ku byifuzo yayigejejeho ari byo kongererwa umwanya wo kuvugana n’abunganizi be mu mategeko; no kongererwa inshuro avugana kuri telefone n’abo mu muryango we;

 

Komisiyo yakurikiranye isomwa ry’urubanza rwe ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryabaye kuwa 17/9/2020 mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Komisiyo izakomeza gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Paul Rusesabagina kimwe n’ubw’abandi bafunzwe.