Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi yakoze ku mirimo ibujijwe ikoreshwa abana no ku birebana n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu mu bikorwa byo kwimura abantu ku bw'inyungu rusange

Ku wa 28 Kanama 2020, muri Lemigo Hotel habereye ikiganiro kigenewe abanyamakuru kigamije kubagezaho ibyavuye mu bushakashatsi bubiri Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yakoze hagati ya Gashyantare na Kanama 2020. Ubushakashatsi bwa mbere bwakozwe hagati ya Gashyantare na Gicurasi 2020 bwakozwe ku mirimo ibujijwe ikoreshwa abana n'ingaruka zayo ku burenganzira bw'umwana. Ubushakashatsi bwa kabiri bwakozwe hagati ya Werurwe na Kamena 2020 ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu mu bikorwa byo kwimura abantu ku bw'inyungu rusange.

Impamvu z'ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo

Mu ijambo rye ritangiza ikiganiro cyari kigenewe abanyamakuru, Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Madamu Mukasine Marie Claire, yavuze ko ubwo bushakashatsi bwa mbere bwakozwe ari uko Komisiyo imaze kubona ko hakigaragara abana bakoreshwa imirimo itemewe hashingiwe ku birego yakurikiranye no kuri raporo z'ubushakashatsi yakoze bwagaragazaga ko iyo mirimo ishobora kugira ingaruka ku burenganzira bw'abana.

Yasobanuye kandi ko Komisiyo yakoze ubushakashatsi bwa kabiri imaze kubona ko mu Rwanda hakigaragara ibibazo byo kutubahiriza uburenganzira bw'abaturage mu bikorwa byo kubimura ku bw'inyungu rusange. Ubwo bushakashatsi ikaba nabwo yarabukoze ishingiye ku birego yakurikiranye by'abaturage bavuga ko batahawe ingurane no kubigaragazwa n'izindi nzego zakurikiranye icyo kibazo.

Muri rusange, ubwo bushakashatsi bwombi bukaba bwarakozwe hagamijwe kumenya impamvu abana bakoreshwa iyo mirimo n'impamvu abantu bimurwa ku bw'inyungu rusange badahabwa ingurane nk'uko biteganywa n'itegeko. Ubwo bushakashatsi bukaba bwarafashije Komisiyo gutanga inama zizafasha inzego bireba gukemura imbogamizi zihari mu rwego rwo kurushaho kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ku birebana n'imirimo ibujijwe ikoreshwa abana n'ingaruka zayo ku burenganzira bw'umwana, Komisiyo yakoze ubushakashatsi mu Turere 11 dukurikira : Kicukiro, Nyarugenge, Gasabo, Nyagatare, Kirehe, Gicumbi, Musanze, Rubavu, Karongi, Nyamagabe na Huye. Hakaba harabajijwe abana 421 Komisiyo yasanze aho bakoreraga imirimo. Habajijwe kandi abantu bakuru 163 bakora mu nzego zitndukanye zikurikirana uburenganzira bw'abana.

Muri abo bana babajijwe, Komisiyo yasanze 163 (38.7℅) bikorezwa imitwaro iremereye ; muri bo 151(92.6℅) ni abahungu. Abo bana bafite imyaka iri hagati ya 13 na 15. Naho abana 98 (23.3℅) Komisiyo yasanze bakoreshwa imirimo yo mu rugo ihemberwa. Muri abo bana, 70 (71.4℅) ni abakobwa. Mu bana kandi bakoreshwa imirimo ihemberwa, 56 (57.2℅) bafite hagati y'imyaka 16 na 17. Icyagaragariye Komisiyo ni uko abana bakoreshwa imirimo bagaragaye mu bice by'imijyi, mu masoko n'ahaparika imodoka zitwara abantu n'ibintu.

Ubukene, ubupfubyi n'amakimbirane mu miryango bituma abana bakoreshwa imirimo

Ikindi cyagaragariye Komisiyo ni uko ubukene mu miryango abana bakomokamo ari imwe mu mpamvu zituma abana bakoreshwa imirimo mibi mu Rwanda. Ibyo Komisiyo ikabishingira ku kuba 82.9℅ by'abana bakoreshwa imirimobaturuka mu miryango iri mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri cy'ubudehe.

Indi mpamvu ituma abana bakoreshwa imirimo ibujijwe ni ubupfubyi kuko mu bana basanzwe mu mirimo, 23℅ ni impfubyi ku babyeyi bombi. Hari kandi n'abana bafite umubyeyi umwe bagaragaje ko nta bushobozi ababyeyi babo bafite. 

Mu zindi mpamvu zagaragajwe harimo amakimbirane yo mu miryango n'imyumvire mibi y'ababyeyi n'uburangare ku ruhare rwabo mu burere bw'abana babo ; ubushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko abana bafite ababyeyi batize bafite ibyago byinshi byo gukoreshwa imirimo ugereranyije n'abana bafite ababyeyi bize.

Komisiyo yasanze kandi hari ingaruka zikomeye ku bana bakoreshwa imirimo ibujijwe nko guta ishuri (47℅). Ikindi ni uko imirimo ikomeye itajyanye n'imbaraga zabo (guterura no kwikorera ibintu biremereye) bigira ingaruka ku buzima no ku mikurire yabo.

Ishingiye ku byo yabonye muri ubwo bushakashatsi, Komisiyo isaba inzego zibishinzwe :

- gufasha abana kugira uburere no kugira imiryango ishoboye kandi itekanye ;

- gukurikirana uburere n'uburezi bw'abana ;

- gufasha ababyeyi n'abaturage muri rusange kugira imyumvire ikwiye mu kumenya no kurengera uburenganzira bw'abana.

- guhana abatubahiriza amategeko arengera uburenganzira bw'umwana.

Abaturage benshi ntibadahabwa indishyi ikwiye mu gihe giteganywa n'itegeko

Ku birebana n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu mu bikorwa byo kwimura abantu kubera inyungu rusange, Komisiyo yakoze ubushakashatsi mu Turere 15 dukurikira : Nyamasheke, Karongi, Rubavu, Musanze, Burera, Gicumbi, Nyagarare, Rwamagana, Bugesera, Kicukiro, Gasabo, Muhanga, Nyanza, Nyamagabe na Huye.

Muri ubwo bushakashatsi, Komisiyo yabajije abantu 1034 bo mu ngo zimuwe ku bw'inyungu rusange n'abantu 57 batanga serivisi zijyanye no kwimura abantu ku bw'inyungu rusange barimo abagenagaciro n'abashinzwe serivisi zo kwimura abantu ku bw'ibikorwa by'inyungu rusange mu bigo bya Leta bitandukanye ndetse n'abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Ku bijyanye n'uburenganzira bwo kubona amakuru ku mishinga yo kwimura abaturage ku bw'inyungu rusange, Komisiyo yasanze ba nyir'imitungo bangana na 85.8℅ bagaragaza ko bamenyeshejwe ibijyanye n'imishinga yo kubimura. Cyakora yasanze abagera kuri 14.2℅ batarabimenyeshejwe.

Komisiyo yasanze abagera kuri 47.3℅ by'abaturage bimuwe bavuga ko bahawe indishyi nke ugereranyije n'agaciro k'imitungo yabo. Ku bijyanye n'indishyi ijyanye no guhungabana ingana na 5℅, abaturage bimuwe bangana na 56℅ bavuze ko idahagije. Naho 50℅ byabashinzwe gutanga serivisi zo kwimura abantu ku bw'inyungu rusange bagaragaje imbogamizi bahura nazo mu mikorere yabo zirimo ubwigenge budahagije mu gihe bagena indishyi, kuba hari uburyo butandukanye bwo kugereranya ibiciro, ibiciro bigenderwaho bishaje no kuba hari icyuho mu mategeko agenga kwimura abantu ku bw'inyungu rusange.

Ku bijyanye no kwishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 120 iteganywa n'itegeko, Komisiyo yasanze abantu bagera kuri 54.2℅ ari bo bahawe indishyi icyo gihe kitararenga ; abangana na 16.4℅ barahawe indishyi mu gihe kirenze iyo minsi naho 29.4℅ barabariwe ariko batarahabwa indishyi. Muri abo baturage babariwe ariko bakaba batarahabwa indishyi, Komisiyo yasanze abangana na 20.7℅ barasabwe kuva mu mitungo yabo.

Imbogamizi zo kudahabwa indishyi ikwiye mu gihe giteganywa

Komisiyo isanga kutubahiriza uburenganzira bwo guhabwa indishyi ikwiye mu gihe gikwiye bigira ingaruka ku mibereho myiza y'abaturage kuko baba barakuwe mu mitungo yabo cyangwa bayirimo ariko batemerewe kugira ibikorwa by'igihe kirekire bakora bigatuma hari ababura ubushobozi bwo kwishyura ibyangombwa nkenerwa mu mibereho yabo (uburezi, ubuvuzi, amafunguro n'ibindi).

Ku birebana n'ababariwe imitungo yabo ariko bakaba batarishyurwa, Komisiyo isanga bafite imbogamizi zo gusana amazu yabo kuko baba batabyemerewe bigatuma hari ababa mu mazu atujuje ibyibanze bijyanye n'imiturire bikaba byagira b'ingaruka ku buzima bwabo.

Komisiyo isanga kandi hari ikibazo cy'abantu batimuwe ariko ingo zabo zikabangamirwa n'amazi y'imvura aturuka ku bikorwa by'imishinga itandukanye y'ibikorwa remezo ndetse n'ikibazo cy'imiryango iba itarimuwe ariko igasigara ahantu hadatekanye.

Ibiciro ngenderwaho bikwiye kuvugururwa buri mwaka

Ishingiye ku byo ubushakashatsi bwayigaragarije, Komisiyo isanga inzego zimura abaturage ku bw'inyungu rusange zigomba kubahiriza amategeko abigenga no kwishyura ibirarane by'indishyi ikwiye ziba zitarabahaye mu gihe giteganywa n'itegeko.

Komisiyo irasaba kandi abashinzwe kugena ibiciro ngenderwaho mu gukora igenagaciro kubivugurura buri mwaka hashingiwe ku biciro biri ku isoko nk'uko biteganywa mu itegeko.