Komisiyo y’ Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu n’ Ambasaderi y'Ubushinwa mu Rwanda bashyize umukono ku masezerano y'inkunga yo guteza imbere Uburenganzira bw'Abagore mu Rwanda binyuze mu ikinamico.

Uyu munsi Perezida wa Komisiyo y’ Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w'Ubushinwa mu Rwanda, Ambasaderi w'Ubushinwa mu Rwanda yashimiye Madamu Mukasine Marie Claire ku cyizere yagiriwe cyo kuyobora Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu y'u Rwanda.

Yamugaragarije kandi ko yishimiye umubano mwiza urangwa hagati y'u Rwanda n' Ubushinwa, by'umwihariko ubufatanye hagati ya Komisiyo y’ Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu n'Ambasade y'Ubushinwa mu bijyanye no guteza imbere Uburenganzira bwa Muntu.

Perezida wa Komisiyo y’ Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, yashimiye cyane Ambasaderi ku ruhare akomeje kugira mu guteza imbere ubufatanye hagati ya Ambasade na Komisiyo, aboneraho umwanya wo kumwizeza ko yiteguye gushimangira ubwo bufatanye.

Wabaye n'umwanya wo gushyira umukono ku masezerano y'inkunga Ambasade yageneye Komisiyo y’ Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu rwego rwo gukomeza gushyigikira umushinga wo guteza imbere Uburenganzira bw'Abagore mu Rwanda binyuze mu ikinamico.