Madamu Mukasine Marie Claire, yatangiye imirimo ye yo kuyobora Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu


Nyuma y'uko arahiriye kuzubahiriza inshingano aherutse guhabwa zo kuyobora Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, igikorwa cyabaye ku wa 29/06/2020 imbere y'Urukiko rw'Ikirenga,  kuri uyu wa 02/07/2020  Madamu Mukasine Marie Claire yatangiye imirimo ye.

Ni nyuma y'umuhango w'ihererekanyabubasha wakozwe hagati ye na Bwana Sinyigaya Silas, Visi Perezida wa Komisiyo, wari umaze igihe kigera ku mezi atatu ayobora Komisiyo by'agateganyo kubera ko uwari usanzwe ari Perezida wa Komisiyo, Madamu Nirere Madeleine, yasoje manda ze ebyiri ziteganywa n'itegeko rigenga Komisiyo ku wa 29/03/2020.

Iri hererekanyabubasha rikaba ryakozwe hifashishihwe ikoranabuhanga bitewe n'uko umudugudu Bwana Sinyigaya Silas atuyemo umaze iminsi warashyizwe mu kato mu rwego two gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

Umuhango wo kwakira Perezida mushya wa Komisiyo wabereye mu cyumba cy'inama cya Komisiyo witabirwa n'Abakomiseri bose muri Komisiyo ndetse n'Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo.

Mu ijambo rye, Madamu Mukasine Marie Claire, Perezida mushya wa Komisiyo, yashimiye Abakomiseri n'abakozi ba Komisiyo uburyo bamwakiranye urugwiro, abizeza umusanzu we mu kuzuza inshingano za Komisiyo! Yabasabye kandi ubufatanye n'inama mu mikoranire kugira ngo akazi kihute kandi hagerwe ku musaruro mwinshi kurushaho!