Mukasine Marie Claire yarahiriye kuba Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu

Mukasine Marie Claire yarahiriye kuba Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu

Ku wa 29 Kamena 2020, ni bwo Madamu Mukasine Marie Claire yarahiriye imbere y'Urukiko rw'Ikirenga ruyobowe na Perezida warwo akaba na Perezida w'Inama Nkuru y'Ubucamanza, Dr Nteziryayo Faustin, nka Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu.

Uwo muhango wabereye ku cyicaro cy'Urukiko rw'Ikirenga witabiriwe n'Abacamanza b'urwo Rukiko, Abakomiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo, uwahoze ari Perezida wa Komisiyo wacyuye igihe, abakozi ba Komisiyo n'abagize umuryango n'inshuti za Perezida wa Komisiyo mushya warahiye.

Nyuma y'Indirimbo yubahiriza igihugu, Madamu Mukasine Marie Claire yarahiriye inshingano yahawe ahita ashyira n'umukono we ku nyandiko ikubiyemo iyo ndahiro.

Mu ijambo rye rijyanye n'uwo muhango wo kurahira, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin, yishimiye kwakira indahiro ya Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu anamwifuriza kuzarangiza neza inshingano yahawe zo gufasha igihugu kugendera ku mahame y'uburenganzira bwa muntu.

Yamwijeje kandi ubufatanye bw'Urukiko rw'Ikirenga kuko kurengera uburenganzira bwa Muntu ari umurimo utoroshye usaba ko inzego zose zifatanya kugira ngo igihugu gitere intambwe ishimishije.