Igenzura ku iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu mu Gihe cy’Icyorezo cya COVID-19.

 

Ishingiye ku ngingo y’139 y’Itegeko  Nshinga rya Republika y’ u Rwanda ryo ku wa 2003 ryavuguruwe mu 2015 iyishyiraho, n’iya 42 iyiha inshingano y’Umwihariko yo guteza imbere Uburenganzira   bwa Muntu;

 

Ishingiye kandi ku ngingo zaryo za 12;13;14;15;24;29;34;38 n’iya 43 zerekeye Uburenganzira n’Ubwisanzure bya Muntu;

 

Ishingiye na none ku Masezerano yerekeye kurwanya iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’Ubugome bya Kinyamaswa cyangwa bitesha umuntu agaciro yemejwe n’ u Rwanda ndetse n’Iteka rya Perezida N0 51/01 ryo ku wa 5/9/2008 mu ngingo yayo ya 16 ivuga ku bijyanye n’ibikorwa bitesha umuntu agaciro bikanababaza umubiri;

 

Kuva kuwa 13 kugeza ku wa 20 Gicurasi 2020, Komisiyo y’Igihugu y’Uburengazira bwa Muntu yakoze igenzura ku iyubahirizwa ry'Uburenganzira bwa Muntu muri iki gihe hashyizweho ingamba zo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19. Iryo genzura  ryakorewe mu Turere tugize Umujyi wa Kigali no muri tumwe mu Turere two mu Ntara y'Iburasirazuba (Kirehe na Ngoma), Amajyepfo (Nyanza na Huye) Amajyaruguru (Musanze) n'Iburengerazuba (Rubavu)!

 

Muri iryo genzura, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yasuye:

·         hamwe mu hantu hacumbikiwe abantu bashyizwe mu kato baturutse mu bihugu by’abaturanyi nka Tanzaniya  na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, igirana nabo ibiganiro;

·         za sitade zihurizwamo abantu barenze ku mabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19;

·         ahafungiwe abantu batandukanye byavuzwe ko bahohotewe bakakavutswa uburengazira bwabo, harimo n'abanyamakuru.

 

Komisiyo yakurikiranye kandi zimwe mu manza zaburanishijwe muri ibi bihe bya COVID-19 ndetse inagirana ibiganiro n'inzego zitandukanye zirimo Urwego rw'Igihugu rw' Ubugenzacyaha, Polisi y'Igihugu, Urwego rw'Ubushinjacyaha, Ubugenzuzi Bukuru bw'inkiko, abayobozi ba za gereza n'abandi.

Komisiyo yanakurikiranye uko gahunda yo gutanga ibiribwa ku babikeneye kurusha abandi ikorwa, igirana ibiganiro na bamwe mu bahawe iyo nkunga ndetse n'abayobozi mu nzego z'ibanze!

Intego nyamukuru y'iri genzura, ni ukureba uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa, gutanga inama kubo bireba no gukora ubuvugizi ku nzego zitandukanye ku bikwiriye kunozwa mu rwego rwo kurushaho guteza imbere iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa Muntu!