Komisiyo yibukije abari mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata ishingano zabo

Ku wa 6 Werurwe 2020, Visi Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Sinyigaya Silas, Abakomiseri n'abakozi bayo bagiye mu Karere ka Bugesera kwifatanya n’abagore hamwe n’abana bacumbikiwe mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Icyo kigo gicumbikiwemo abagore 263 n’abana b'abahungu 267.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’icyo kigo yavuze ko mu kigo cya Gitagata abagore n’abakobwa babamo bakubiye mu masibo 12 harimo amasibo 6 y’abagore ariyo : Imena, Ubunyanyarwanda, Imanzi, Icyerekezo, indashyikirwa, isheja, naho amasibo y’abana b’abahungu akaba 6 ariyo: Ingenzi, Indahangarwa, Ubutwari , Inkubito y’icyeza, Inganji, Indatabigwi.

Yasobanuye kandi ko icyo kigo gifite amashuri abanza yigamo abana ndetse hakaba hagiye gutangizwa amashuri y’imyuga ijyanye n'ubudozi, guteka no gutunganya imisatsi y’abadamu. Ikigo kandi gifite abavuzi bo mu mutwe babafasha ku byerekeranye n'uburwayi butandukanye.

Abari muri icyo kigo kandi bigishwa ibijyanye n'uburere mboneragihugu, uburenganzira bwa muntu n'uburenganzira bw’umugore.

Ni muri urwo rwego Komiseri Uwizeye Marie Therese yatanze ikiganiro k’uburenganzira bw’umugore n’inshingano ze ndetse n’uruhari rwe mu iterambere ry’Igihugu.

Icyo kiganiro akaba yagihuje n'insanganyamatsiko y’umwaka w'2020 iragira iti: "Umugore k’Uruhembe rw’Iterambe".

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu kuba yahisemo kujya kwifatanya n'Akarere ka Bugesera, by'umwihariko Ikigo Ngororamuco cya Gitagata.

Yibukije abari muri icyo kigo inshingano zabo zo gukumira amakimbirane mu muryango, gukumira inda z’imburagihe, gukumira ihohoterwa rishingiye kugitsina no kwirinda ingaruka byatera.

Visi Perezida wa Komisiyo, Sinyigaya Silas, yasobanuye ko gahunda yo guteza imbere umugore yahawe ingufu mu Rwanda. Yasobanuye kandi ko abagore baza ku isonga muri gahunda zose z'igihugu, haba muri politiki, mu mashuri...

Yagaragaje ariko ko abagore bagifite imbogamizi ku bijyanye n'uburenganzira ku mutungo, ko kandi hari abavutswa n'abo bashakanye uburenganzira bwo kubaho.

Mu rwego rw'ubufatanye, uhagarariye Strive Foundation nawe yatanze ikiganiro cyibanze ku ndwara zandura, harimo na SIDA.

Abagororerwa mu Kigo cya Gitagata nabo bakinnye ikinamico rigaragaza muri rusange ubuzima bamwe bari barimo mbere y'uko bajyanwa i Gitagata.

Gahunda yo gusura Ikigo Ngororamuco cya Gitagata yasojwe no guha impano abari muri icyo kigo. Izo mpano zikaba zari zigizwe n'ibikoresho by'isuku, n'amazi n'imitobe byo kunywa.