RUBYIRUKO HAGURUKIRA GUHARANIRA UBURENGANZIRA BWA MUNTU

Iyo ni insanganyamatsiko ku rwego rw’isi yagarutsweho ku munsi hibutsweho isabukuru y’imyaka 71 y’Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu ndetse n’isabukuru y’imyaka 20 Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu imaze iteza imbere uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda. Iyo nsanganyamatsiko yashyizweho ku rwego rw’isi ariko ku rwego rw’u Rwanda hongereweho umwihariko ugira uti ”Rubyiruko haranira uburenganzira bwa Muntu witeza imbere”. Uwo munsi mukuru witabiriwe n’inzego zitandukanye harimo abaturage b’Akarere ka Bugesera, bamwe mu batangije Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegekonshinga n’andi Mategeko akaba yari na we mushyitsi mukuru, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego za Leta, Sosiyete Sivile n’inzego z’abikorera.

Uwo munsi waranzwe ahanini n’ikinamico zitanga ubutumwa bwerekeranye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango, isambanywa ry’abana no kurwanya irindi hohoterwa ryose ry’uburenganzira bwa Muntu, imbyino ndetse na filime mbarankuru igaragaza urugendo rwa Komisiyo mu myaka 20 imaze iteza imbere uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, imbogamizi bahuye na zo n’uburyo bagiye bazikemura ndetse n’inzego zitandukanye bakoranye na zo.

 

Perezida wa Komisiyo, Madamu NIRERE Madeleine mu ijambo rye yavuze ko uwo munsi ukomeye mu mateka y’isi n’igihugu cy’u Rwanda by’umwihariko, aho hongera kuzirikanwa uburenganzira bw’ibanze bwa Muntu butavogerwa no guhindurwa, biteganywa mu itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa Muntu ryashyizweho tariki 10 Ukuboza 1948.Yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwashyizeho Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu kimwe n’izindi nzego z’imiyoborere.Yavuze ko intambwe imaze guterwa ari nini cyane ku bijyanye n’uburenganzira bwa Muntu uhereye nyuma ya Genoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho uburenganzira bwa Muntu bwahohotewe ku buryo bukabije. Yabwiye urubyiruko ko arirwo rwinshi ku isi bityo rugomba guharanira iterambere ry’isi muri rusange.

 

Fode NDIAYE uhagarariye amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda yavuze ko uwo munsi hazirikanwa ko abantu bose bangana hatagendewe  ku ivangura iryo ariryo ryose. Yabwiye urubyiruko ko hadakenewe amagambo ko ahubwo hakenewe ibikorwa, ababwira ko kandi batari abayobozi b’ejo hazaza ko ahubwo ari abayobozi b’uyu munsi.

Abafashe ijambo muri ibyo birori bose bagarutse ahanini cyane ku nsanganyamatsiko bakangurira urubyiruko ko rugomba guhagurukira gukora rukiteza imbere ndetse n’isi muri rusange, aho umushyitsi mukuru Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegekonshinga n’andi Mategeko yabwiye urubyiruko ko kwiteza imbere biri mu burenganzira bwabo, bityo ko bagomba kubuharanira.Yababwiye ko batagomba kugendera ku myumvire ya kera aho abanyarwanda bacaga umugani uvuga ngo ’’Nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi”, ko ahubwo bagomba gukora bakagera aho abakuru batageze.

Ibyo birori byasojwe hishimirwa isabukuru y’imyaka makumyabiri (20) Komisiyo imaze iteza imbere uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda.