Imbaraga zikwiye gushyirwa mu bitaragerwaho

Ku wa 30 Ukuboza 2019, Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yagiranye inama n'abagize Komite ku rwego rw'Igihugu b'Urwego rushinzwe Igenzura ry'Iyubahirizwa ry'Uburenganzira bw'Umwana (Observatory of thr Child's Rights Observatoire des Droits de l'Enfant / ODE mu magambo ahinnye).

Iyo nama yatangijwe na Visi Perezida wa Komisiyo, Bwana Sinyigaya Silas, ikaba yari igite insanganyamatsiko igira iti : "Duteze imbere uburenganzira bw'umwana turwanya ihohoterwa rimukorerwa".

Muri rusange, inama yari igamije kugaragariza abagize Komite ya ODE ku rwego rw'Igihugu n'abafatanya bikorwa ba Komisiyo uko uburenganzira bw'umwana bwubahirizwa mu Gihugu n'ibibazo by'ingenzi bigaragaramo kugira ngo hafatwe ingamba.

Twakwibutsa ko urwo rwego rushinzwe by'umwihatiko gukurikirana uko uburenganzira bw'umwana bwubahirizwa, kumenya uko buhagaze, gukumira ihohoterwa ry'uburenganzira bw'umwana no gukora ubuvuhizi kugira ngo ubwo burenganzira bwubahirizwe.

Uwiduhaye Théodore wo mu Karere ka Gasabo, mu izina rya bagenzi be, yasabye ko Komisiyo yabagaragariza ingamba bashyira mu bikorwa mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.

Mu ijambo rye ritangiza inama, Visi Perezida wa Komisiyo yibukije ko iyo nama ari ngarukamwaka kandi ikaba ibaye ku nshuro ya 8.

Visi Perezida yibukije kandi ko iyo nama iba igamije ibintu bine by'ingenzi :

- Gusesengura ibibazo by'ihohoterwa ry'abana biba byagaragajwe.

- Kugaragaza impamvu zitera ibyo bibazo.

- Kugaragaza ingamba zafatwa mu rwego rwo kubikumira no kubirwanya.

- Gutanga ibyifuzonama ku nzego zifite inshingano zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Yagaragaje kandi zimwe mu mpamvu zituma ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana rikomeza kugaragara mu muryango nyarwanda. Muri izo mpamvu, twavuga nko gukoresha ibiyobyabwenge, kuba hari ababyeyi bateshuka ku nshingano zabo zo kureraabana babo no kuba hari imiryango irangwamo amakimbirane bikagira ingaruka zikomeye ku bana.

Kubera ko iyo nama yari yatumiwemo n'abafatanyabikorwa ba Komisiyo, Visi Perezida wa Komisiyo yaboneyeho umwanya wo gusobanura amateka y'ishyirwaho rya ODE n'uburyo ikora.

Komiseri Uwizeye Marie Thérese, ushinzwe by'umwihariko gukurikirana ibijyanye n'uburenganzira bw'umwana, yagejeje ku baje mu nama aho imyanzuro yasfashwe n'inama yo ku wa 22 Ukuboza 2018 igeze ishyirwa mu bikorwa. Ikindi ni uko abaje mu nama bagaragarijwe imibare y'ibyiciro by'ibirego by'ihohoterwa ry'uburenganzira bw'umwana byakurikiranwe n'urwego rwa ODE mu mezi 10. Umubare munini w'ibyo birego (222 kuri 685) ukaba ugizwe n'ihohoterwa ry'umwana rishingiye ku gitsina.

Mbere y'uko abaje mu nama bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo n'ibyifuzonama, hashyizweho itsinda ry'abayobozi bahagarariye zimwe mu nzego z'Igihugu zifite inshingano mu gukurikirana, gukumira no kurwanya ihohoterwa ry'abana rishingiye ku gitsina kugira ngo bagaragaze ibimaze gukorwa mu rwego rwo guhashya iryo hohoterwa.

itsinda ry'abayobozi bahagarariye zimwe mu nzego z'Igihugu zifite inshingano mu gukurikirana, gukumira no kurwanya ihohoterwa ry'abana rishingiye ku gitsina

Iryo tsinda ryari rigizwe na Muhongerwa Agnès wo mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Ubushinjacyaha, Komiseri Makombe Jean Marie Vianney wo muri Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Nyirabahinde Anastasie wo muri Minisiteri y'Umuryango n'Iterambere ry'Umugore na Bwiza Blanche wo mu Rukiko rw'Ikirenga.

Ibitekerezo byatanzwe hagaragajwe ikijyanye n'ikibazo cy'ifunguro ridahabwa abana bose ku ishuri. Kuri icyo kibazo hafashwe umwanzuro ko Komisiyo izakiganiraho n'inzego kireba kugira ngo gishakirwe igisubizo gihamye.

Imyanzuro yafashwe n'inama yasomwe na Murwanashyaka Evariste wo muri CLADHO. Iyo myanzuro ikaba izanozwa mbere yo kuyigeza ku nzego zishinzwe kuyishyira mu bikorwa.

Ibikorwa by'inama byari byatangiye saa tatu na mirongo ine n'itanu (9h45) byasojwe saa cyenda (15h00). Mu ijambo ryo kubisoza, Visi Perezida wa Komisiyo yashimye ubwitabire bw'abaje mu nama n'ibitekerezo batanze.

Yagaragaje ko ku bijyanye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana Igihugu cyakoze byinshi. Cyakora yifuje ko imbaraga zashyirwa mu bitaragerwaho. Ikindi ni uko asanga ODE ikwiye kuvugururwa kugira ngo ijyane n'ibihe tugezemo.