ABANTU BAFITE UBUMUGA NI ABANTU NK’ABANDI KANDI BAFITE UBURENGANZIRA NK’UBW’ABANDI BANYARWANDA

Ku wa 3 Ukuboza ni itariki ngarukamwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga. Ni muri urwo rwego Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yifatanyije n’Uturere twose tw’u Rwanda mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi w’abantu bafite ubumuga,uwo munsi ku rwego rw’igihugu ukaba warizihirijwe mu Karere ka Nyamagabe aho wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye .Uwo munsi ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti”AHAZAZA HAZIRA INZITIZI KU BANTU BAFITE UBUMUGA”.

NIRERE Madeleine, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, NIRERE Madeleine mu ijambo yavugiye ahizihirijwe uwo munsi ku rwego rw’igihugu ,yavuze ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga  ari ishema ku gihugu no ku muryango nyarwanda by’umwihariko ku bantu bafite ubumuga, ni ukubagaragariza ko ari  abantu nk’abandi kandi ko bafite uburenganzira nk’ubw’abandi banyarwanda. Perezida wa Komisiyo yakomeje avuga ko byabaye mahire kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga bihuriranye n’uko turi mu cyumweru cy’uburenganzira bwa Muntu aho u Rwanda rurimo kwifatanya n’Isi yose kuzirikana imyaka 71 Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu ryo ku wa 10  Ukuboza 1948 rimaze rishyizweho. Iri tangazo riteganya amahame remezo y’uburenganzira bw’ibanze bwa Muntu atagomba kuvogerwa no guhindurwa.

Perezida wa Komisiyo aha inkoni yera umubyeyi ufite ubumuga bwo kutabona.

Madamu Nyirarukundo Ignatienne, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage akaba ariwe wari umushyitsi  mukuru mu ijambo rye yibanze cyane ku kugaragariza abantu bafite ubumuga ko aribo bafite inshingano ya mbere yo kwikorera ubuvugizi mbere y’undi wese, avuga ko abafite ubumuga bakwiye guhaguruka bagakoresha uburenganzira bwabo. Ibyo ni nabyo byashimangiwe na Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Bwana NIYOMUGABO Lomalis yashyigikiye iki gitekerezo agira ati koko nitwe dufite inshingano ya mbere yo kwikorera ubuvugizi ati kandi abafite ubumuga ubwo bushobozi turabufite kuko abenshi bashoboye kwiga, bashobora kuvugira bagenzi babo.

Nyirarukundo Ignatienne Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage

Kugeza ubu umubare w’abantu bafite ubumuga ni abantu ibihumbi magana ane na mirongo ine na batanu n’abantu magana abiri na mirongo itanu na batandatu(445.256)