URUBYIRUKO RURASABWA GUHARANIRA UBURENGANZIRA BWA MUNTU RWITEZA IMBERE

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Madamu NIRERE Madeleine hamwe n’itsinda ry’Abakomiseri ndetse n’abakozi ba Komisiyo, ku wa 30 Ugushyingo, 2019 bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Remera Rukoma Akagari ka Taba mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo.

Icyo gikorwa cyahuriranye no gutangiza icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa Muntu, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Rubyiruko haranira kurengera uburenganzira bwa Muntu witeza imbere”. Icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa Muntu kikaba kizarangwa n’ibikorwa by’ubukangurambaga binyujijwe mu bitangazamakuru bitandukanye kugeza ku wa 10 Ukuboza 2019 ubwo umunsi nyirizina wo kwizihiza no kuzirikana uburenganzira bwa Muntu uzizihirizwa mu Karere ka Bugesera. Perezida wa Komisiyo avuga ko uwo munsi ukomeye cyane ku rwego rw’isi kuko hongera kuzirikanwa ku gaciro ntagereranywa ka Muntu, ukureshya kw’abantu mu burenganzira no kutavangurwa, vukaba kandi umunsi isi yose iha agaciro. Ni umunsi ibihugu byongera kwiyemeza ko nta gihugu gito nta kinini, ko byose bingana, ko n’abaturage babyo banganya uburenganzira.

Perezida wa Komisiyo yabwiye urubyiruko ko rusabwa kuba umusingi w’impinduka mu mikorere no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu, kubera ko urubyiruko rufite imbaraga, ubwenge ndetse n’ubushobozi bwo gukora kandi rugahindura byinshi byiza biganisha ku iterambere.