Ku wa gatatu tariki ya 29 kanama 2019 Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda
Yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.
Ubufatanye hagati y’impande zombi busanzweho mu bijyanye no guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu.
Ayo masezerano agamije kubushimangira by’umwihariko mu bijyanye no guteza imbere uburenganzira bw’umugore no kumurinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.